^

 

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’Abashinjacyaha

         

Kigali, ku wa 22 Mata 2021- Ministiri w’Intebe Edouard Ngirente, yayoboye umuhango wo kurahira kw’Abashinjacyaha 23 bo ku Nzego zitandukanye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 6 Werurwe 2020 n’iyo ku wa 14 Mata 2021.

Abashinjacyaha barahiye barimo 2 bo ku Rwego rw’Igihugu, 6 bo ku Rwego Rwisumbuye ndetse na 15 bo ku Rwego rw’Ibanze.

Nyuma yo kwakira indahiro zabo, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yabifurije kuzagira imirimo myiza. Yashimangiye kandi akamaro k’umurimo w’Ubushinjacyaha n’uruhare runini ufite mu kubahiriza amategeko Igihugu kigenderaho no kugeza ubutabera kuri bose. Yabasabye kandi kurushaho gukora kinyamwuga buzuza neza inshingano barahiriye.

Minisitiri w’Intebe yasabye kandi Abashinjacyaha barahiye gukoresha neza ububasha bahawe, bakora iperereza ryimbitse ndetse no kurushaho gutegura neza amadosiye mbere yo kuyaregera inkiko.

Minisitiri w’Intebe yasoje ijambo rye yizeza Urwego rw’Ubushinjacyaha ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutanga ibyangombwa byose bifasha abashinjacyaha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo.

Kanda hano kugira ngo usome ijambo rya Nyahubahwa Minisitiri w’Intebe