^

 

Inshingano za Serivisi z'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe

Serivisi z'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe zifite inshingano rusange zo guhuza ibikorwa bya Guverinoma no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda bya Guverinoma.

By'umwihariko, Serivisi z'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe  zifite inshingano zikurikira:

A. Guhuza politiki z'Igihugu na gahunda z'iterambere binyujijwe mu:

 1. gutanga umurongo ngenderwaho ku Nzego za Leta hagamijwe guteza imbere politiki na gahunda zijyanye nazo;
 2. guhuza igenamigambi mu Nzego z'ubutegetsi bwite bwa Leta;
 3. gusesengura no gukora ubushakashatsi ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki n'ingamba hagamijwe kunoza umusaruro.

B. Gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda by'Igihugu binyujijwe mu:

 1. gukurikirana no kugeza raporo kuri  Perezida wa Repubulika zigaragaza ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda bya Leta haba mu butegetsi bwite bwa Leta cyangwa mu nzego z'ibanze;
 2. gushyiraho ibyifashihwa n'uburyo bwo gukurikirana no gusuzuma politiki za Leta;
 3. guha inama za Minisiteri n'Inzego zizifasha gushyira mu bikorwa inshingano zazo ku buryo hatangwa serivisi mu buryo bwihuse ;
 4. gusesengura inyandiko ziva mu nzego za Leta n'izabikorera ;
 5. gukurikirana no gusuzuma imikorere y'inzego za Leta.

C. Kugenzura imikorere y'inzego za Leta binyujijwe mu:

 1. gutanga umurongo ngenderwaho mu miyoborere n'uburyo amategeko ategurwa mu Nzego za Leta;
 2. guharanira ko amategeko n'amabwiriza bikurikizwa neza;
 3. kugenzura imikorere ya serivisi mu butegetsi rusange bwa Leta;
 4. kugenzura imikorere n'imicungire by'Inzego zishamikiye ku Biro bya Minisitiri w'Intebe hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta no gukemura ibibazo bihuriweho bijyanye n'ubukungu n'imibereho.