^

 

NYAKUBAHWA MINISITIRI W'INTEBE

Rt Hon Anastase Murekezi

          Whatsapp

Anastase Murekezi yavukiye mu Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 15 Kamena 1952.

Afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Buhinzi yakuye mu Bubiligi, muri Université de Louvain-La-Neuve.

Ni impuguke akagira uburambe mu kazi mu bijyanye n'Iterambere ry'Ubukungu n'Imibereho myiza y'Abaturage: Gusesengura Politiki na Gahunda z'Iterambere, Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n'Isuzumabikorwa, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi. 

Kuva mu mwaka wa 1980, Anastase Murekezi yakoze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu myanya y'ubuyobozi itandukanye aba n'impuguke yigenga mu bijyanye n'iterambere ry'ubucuruzi bushingiye ku buhinzi kugeza mu mwaka wa 2004.

Mbere y'uko agirwa Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi yabaye umwe mu Bagize Guverinoma kuva mu mwaka wa 2004, aho yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Inganda n'Iterambere ry'Ishoramari, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo.

Nk'umunyapolitiki, Anastase Murekezi ni umwe mu bagize Biro Politiki y'Ishyaka Riharanira Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD).

Anastase Murekezi yashyingiranywe na Mariya Rose Byukusenge bakaba bafitanye abana babiri.

Muri Siporo, Anastase Murekezi akunda gukina tenisi, agakunda kuganira no kungurana ibitekerezo n'abantu batandukanye.